ITANGAZO

Kubera ubufatanye hagati ya Christian University of Rwanda (CHUR) na Regent University yo muri  Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika binyuze mu kigo cyayo Business development Centre , BDC- Rwanda kigisha abantu uburyo bwo kwihangira  imirimo gikorera muri CHUR, Regent University yiyemeje gufasha abanyeshuri 150 baziyandikisha mbere mu kiciro kizatangira muri Werurwe 2018. Ubwo bufasha buzahabwa abanyeshuri baziyandikisha mbere ya tariki ya 20 Werurwe 2018.

Ubu bufasha buri mu byiciro bitatu:

-          Kugabanyirizwa amafaranya y’ishuri ;

-           Kwigisha icyongereza ku buntu mu gihe cy’amezi atatu;

-           Amahugurwa y`amezi 6 ku bijyanye n`uko umuntu atangira umushinga kandi adafite amafaranga kuko usanga abenshi bavuga ko ikibazo kuri ba rwiyemezamirimo ari igishoro.

Abashaka kwiyandikisha batwaza:

1.Fotokopi y’indangamuntu,
2.Fotokopi ya diplôme isoza amashuri yisumbuye,
3.Indangamanota 3 z’imyaka ya nyuma yo mu mashuri yisumbuye
4.Amafoto abiri magufi.

Uwiyandikisha yanyura ku rubuga rwa kaminuza kuri www.chur.ac.rw
Cyangwa akazana ibisabwa aho kaminuza ikorera haba muri campus ya Karongi cyangwa muri campus ya Kigali ikorera muri Centre Pastoral Saint Paul

Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara kuri 0788310048, 0789850000, 0788310048 na 0783052653.

 

 Dieudonne HAKIZIMANA

 CHUR Registrar