Christian University of Rwanda yatanze amahirwe ya buruse ku banyeshuri 100

Indangagaciro umwana atozwa kuva mu muryango, uburere n’amasomo ahabwa ahereye mu mashuri abanza kugeza muri kaminuza nibyo bigena iterambere ritajegajega ry’ahazaza he, ah’umuryango n’igihugu muri rusange.


Uru rugendo rwo kuva ku mwana w'igitambambuga kugeza arangije kaminuza rusaba kwihangana no kwiyemeza gusa biba byiza iyo uri mu biganza by’ubuyobozi bukwitaho bukakorohereza mu myigire. Muri uru rugamba, Christian University of Rwanda, Kaminuza imaze gushinga imizi mu gutanga uburezi buhamye, yatanze amahirwe yo kubona buruse ku banyeshuri 100 baziyandikisha bwa mbere mu mashami yayo yose arimo iry’i Karongi aho yaboneye izuba n’iryo mu Mujyi wa Kigali. Umuyobozi ushinzwe kwandika abanyeshuri (Academic Registrar) muri Christian University of Rwanda, Hakizimana Dieudonné, yatangarije IGIHE ko batanze amahirwe ku banyeshuri bashaka kuyigamo mu mwaka w’amashuri wa 2017-2018. Yagize ati “Muri Christian University ibiciro by’amasomo bisanzwe biri hasi ugereranyije n’ahandi, ibi bigamije kugira ngo Umunyarwanda abone uburezi bufite ireme kandi budahenze. Ubu kwiyandikisha mu mwaka w’amashuri ugiye gutangira ni ubuntu kugeza tariki ya 16 Ukwakira 2017 ubwo amasomo azaba atangiye.” Yakomeje agira ati “Ibiciro by’amasomo nabyo twabigabanyije kuko abashaka kuzigira mu Karere ka Karongi ku cyicaro gikuru bagabanyirijweho 36% ku banyeshuri 100 ba mbere baziyandikisha kuri buri shami. Ku baziyandikisha ku Ishami rya Kigali riherereye muri Centre Pastoral Saint Paul bo bagabanyirijweho 26%.”